Print

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#44: Urugendo rwa Dr. Emmanuel UGIRASHEBUJA wagizwe Minisitiri mushya w’Ubutabera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2021 Yasuwe: 849

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#44 kiragaruka ku rugendo rwa Dr. Emmanuel UGIRASHEBUJA, Minisitiri mushya w’Ubutabera! Uko isoko ry’Umurimo mu Rwanda ryabanje kumugora avuye kwiga ndetse Umukoresha yahereyeho (Dr. Rose Mukankomeje) muri Rema akajya atesha agaciro Dogitora ye.

Uko yakomereje urugendo muri Kaminuza, akazamuka gahoro gahoro kugeza ejo bundi atunguranye agasimbura Businjye! Ese yavanye he imbaraga? Tubane muri iki kiganiro!

Dr Ugirashebuja yashyizweho na Perezida Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Itangazo rishyira Dr Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 17 Nzeri 2021.

Dr Ugirashebuja w’imyaka 45 yinjiye muri Minisiteri y’Ubutabera asimbura kuri uyu mwanya Busingye Johnston uheruka kuwukurwaho nyuma y’imyaka umunani yari awumazeho.

Busingye yakuwe muri Minisiteri y’Ubutabera agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza; ni mu mpinduka zakozwe ku wa 31 Kanama 2021.

Dr Ugirashebuja yagizwe Minisitiri w’Ubutabera nyuma y’amezi arindwi avuye ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ). Yasimbuwe na Kayobera Nestor ku wa 21 Gashyantare 2021.

EACJ ni urukiko rwashinzwe ku wa 30 Ugushingo 2001, abacamanza barushyirwamo baba bafite manda y’imyaka irindwi itongerwa.

Dr Ugirashebuja Emmanuel yavukiye i Nairobi ku wa 25 Ukuboza 1976. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Mategeko yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh.

Yabaye Umuyobozi w’Ishuri ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda (2009-2014) ndetse yanabaye Umujyanama mu by’Amategeko wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga hagati ya 2001-2003.

Dr Ugirashebuja yabaye umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Ubucamanza n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

Mu 2009 yagizwe Umujyanama mu by’Amategeko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije.

Mu mirimo ye kandi mu 2010-2011, yabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, iya Edinburgh n’iya Dar es Salaam ndetse yanigishije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ndetse n’irya Gipolisi mu Rwanda riri mu Karere ka Musanze.

Mu Ugushyingo 2013, Dr Ugirashebuja yagizwe Umucamanza muri EACJ mu Rwego rw’Ubujurire [EACJCourt Appellate Division].

Nyuma y’umwaka umwe, mu 2014 yabaye Perezida wa Kane wa EACJ, umwanya yamazeho imyaka irindwi.

Dr.UGIRASHEBUJA, Uko yinjiye ku isoko ry’Akazi bigoye nyuma akaba Minister/IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#44