Print

Mayor mushya wa Johannesburg yapfiriye mu mpanuka y’imodoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2021 Yasuwe: 782

Jolidee Matongo yari arimo kwiyamamazanya hamwe na Bwana Ramaphosa mbere yuko iyo mpanuka y’imodoka iba.

Amakuru y’uko byagenze ni macye, ariko ibitangazamakuru byaho byerekanye amafoto agaragaza imbere h’imodoka hangiritse bikomeye.

Bwana Matongo yari Mayor wa Johannesburg kuva ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa munani, nyuma y’urupfu rw’uwo yasimbuye wishwe n’ibibazo bitewe na Covid.

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bivuga ko yari umuhungu w’umwimukira ukomoka muri Zimbabwe.

Kandi ko yari yarabaye impirimbanyi muri politiki muri Afurika y’epfo kuva afite imyaka 13, agakora ubukangurambaga bwo kwamagana ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu bwa apartheid bwariho icyo gihe.

Yari umuyoboke w’ishyaka African National Congress (ANC) riri ku butegetsi, ndetse yari yitezweho kuba arangaje imbere ibikorwa byo kwiyamamaza byaryo byo gushaka kwegukana intsinzi muri Johannesburg - umurwa mukuru w’ubucuruzi w’iki gihugu - mu matora y’inzego z’ibanze ateganyijwe kuba ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 11.

Mu kumuha icyubahiro, Perezida Ramaphosa yagize ati: "Biragoye kwiyumvisha ibi byago, kubera imbaraga n’umurava Mayor Matongo yari afite aganira nanjye n’abaturage ba Soweto mbere gato cyane y’urupfu rwe.

"Nta kintu na kimwe gishobora gutegurira uwo ari we wese muri twe kwakira uru rupfu rutunguranye, rwambuye agace [centre] k’ubukungu k’igihugu cyacu mayor wako wa kabiri mu mezi abiri ashize".

Herman Mashaba, wahoze ari Mayor wa Johannesburg akaba ubu ari umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ActionSA, yavuze ko we na Bwana Matongo bagiye bagira ibyo batumvikanaho muri politiki mu buryo bukomeye, ariko ko buri gihe "yitaga cyane ku mubano wihariye" wabo.

BBC