Print

Perezida mushya wa Zambia yanze kugenda n’indege yihariye atwarwa hamwe n’abagenzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2021 Yasuwe: 1373

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema,yahisemo gutega indege ya QATAR Airways yerekeza mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye aho gutwara n’indege yihariye nkuko abandi baperezida babigenza.

Perezida Hichilema wakuze ari umushumba ariko akaza gukunda politiki ndetse mu mezi make ashize akaba yaratorewe kuyobora Zambia,yatangaje ko ashaka gucunga umuntungo w’abanya Zambia aho kuwushora mu kwiyitaho.

Uyu mugabo uheruka kwanga kujya mu nyubako yubakiwe umukuru w’igihugu akaguma mu ye,yatunguye benshi ubwo yangaga kugenda mu ndege yagenewe umukuru w’igihugu akigendera mu itwara abagenzi.

Mu itangazo, Hakainde Hichilema yashyize hanze mbere y’uko afata uru rugendo yavuze ko iki cyemezo yagifashe mu rwego rwo gukoresha neza umutungo w’igihugu nk’uko yabisezeranyije abaturage be ubwo yiyamamazaga.

Yagize ati "Nkuko twabisezeranije mbere yo gutangira imirimo, tuzakomeza gucunga neza umutungo wa leta bityo rero twagendanye nitsinda rito rigizwe na ba minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’imari, Honourables Stanley Kakubo na Dr Situmbeko Musokotwane.

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko ashishikajwe no gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye ku nyungu z’igihugu cya Zambia.

Uyu munsi tariki ya 20 Nzeri 2021 nibwo Perezida Hichilema yahagurutse ku kibuga cya Kenneth Kaunda International Airport i Lusaka yerekeza i New York.

Zambia yari isanzwe ifite indege yo mu bwoko bwa Gulf Stream isanzwe yaragenewe gutwara Perezida wa Zambia ari nayo Edgar Lungu yagendagamo, gusa kuva Hichilema yajya ku butegetsi yavuze ko nta gahunda afite yo kuyigendamo ndetse asaba na Guverinoma kuba yafata icyemezo cyo kuyigurisha, amafaranga avuyemo agakora ibindi.