Print

Burundi: Hirya no hino mu mujyi wa Bujumbura hatewe amagerenade

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2021 Yasuwe: 1069

Ababibonye bavuga ko hatewe nibura 3 muri gare bategeramo amamodoka atwara abantu ahari isoko rikuru rya Bujumbura, ku ruhande rw’ajya ku Mutakura na Kamenye mu majyaruguru y’umujyi.

No ku isoko rya Jabe muri zone ya Bwiza naho haravugwa grenade yahatewe aho ishobora kuba yakomerekeje benshi.

Izi gerenade zatewe hafi y’imodoka zitwara abagenzi i Bujumbura bivugwa ko ari 2 zahise zihitana abantu 3 abandi bagakomereka.

Nta muntu cyangwa umutwe uriyitirira ibi bitero.

Mu kwezi kwa gatanu hari habaye ibitero nk’ibyo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura.

Leta y’Uburundi yavuze ko ari ibitero by’iterabwoba.

Nabyo nyine nta mutwe cyangwa umuntu wigeze abyiyitirira n’ubwo uburyo bikorwa biba bisa nkaho hari ubitegura.

Kwiruka hirya no hino

Umwe mu bo grenades zaturitse ageze hafi y’ama bisi yagize ati "Hari hafi nka saa kumi n’imwe z’ijoro".

Ababibonye bavuga ko abantu baciye bahungira hirya no hino mu mpande zose z’umujyi.

Mu majwi abantu bahanahanye ku mbuga nkoranyambaga, hari abumvikana bari ahazwi nka Plazza batabariza abakomeretse ngo hoherezwe ambulance zo kubajyana kwa muganga.

Ikinyamakuru kimwe cyo mu Burundi kivuga ko hari n’abantu babiri bashobora kuba bapfuye.

Bibaye mu gihe mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru humvikanye ibisasu mu nkengero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura.

Umutwe wa Red Tabara w’abitwaje ibiganiro na Leta wigambywe ko ariwo wateye ibyo bisasu.

Ariko imirimo yagumye gukorwa kuri icyo kibuga harimo no kwakira indege mpuzamahanga.

BBC