Print

Meddy yashyize hanze indirimbo ye yakabiri ica agahigo mu Rwanda [Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 September 2021 Yasuwe: 1460

Iyi ndirimbo, yari muri eshatu yateganyaga gushyira hanze zirimo iyitwa ’My Vow’, ’Queen of Sheba’ na ’Marry Me’. Uretse ko mu gace gato k’igice cya kabiri cy’inkuru y’urukundo rwe na Mimi aherutse gushyira hanze, yatangaje ko indirimbo zifite imvano ku bukwe bwe ari ebyiri.

Mu gitero cya mbere hari aho agira ati “Nsekera mwana nkunda, ngaho ngwino unyegere yego sha, uri umwamikazi wanjye wa Sheba.”

Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane abakunda uyu muhanzi.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Meddy agaragaramo yambaye nk’umwami mu myambaro na none yo mu muco wa Ethiopia, kimwe na Mimi bose batamirije ikamba ku mutwe.

Ikaba irimo abantu batandukanye bakomeye mu ruganda rwa muzika nyarwanda bagiye gushyigikira uyu muhanzi ubwo yari yakoze ubukwe barimo nka K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro n’abandi batandukanye.

Hagaragaramo kandi amashusho agaragaza uyu muhanzi yagiye gusaba, harimo arimo n’ibyamamare byifatanije nawe mu bukwe bwe na Mimi, birimo The Ben, Kavuyo, Grace Bahati, Emmy n’abandi. Iyi ndirimbo ikaba iririmbwe mu ndimi eshatu arizo igiswahili, icyongereza n’ikinyarwanda.