Print

Burundi: Ikipe y’abagore yari mu gikombe cya Afurika cya Volleyball mu Rwanda yaraye ku kibuga cy’indege

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2021 Yasuwe: 1748

Abagore 11 b’ikipe y’igihugu y’u Burundi mu mukino wa Volleyball n’umutoza wabo,baraye ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior NDADAYE ndetse byageze saa yine batararekurwa.

Aba bagore bakaba baraye kuri iki kibuga cy’indege bagezemo ku munsi w’ejo wa mbere kubera ko batarashobora kurihirwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Burundi amafranga yo kwipimisha Covid-19.

Aba bakobwa bakigera ku kibuga cy’indege bababwiye ko aribo birihira amafaranga yo kwipimisha Covid-19 kandi urupapuro rubemerera kwitabira iryo rushanwa bafite rwanditseho ko ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball Mu Burundi ariryo ririha ayo mafaranga.

Iyi kipe yari ivuye kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Afurika rya Volleyball ryaberaga mu Rwanda ariko habuze ibihumbi 450 frw [amadolari 30 kuri umwe] yo kwipimisha Covid.

Ikipe ya Cameroun niyo yegukanye iki gikombe cya Afurika n’ubu Burundi bwitabiriye,nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 3-1 (25-21, 25-23, 15-25, 25-23) ,aho hari ku nshuro ya gatatu yikurikiranya mu gihe Kenya yabaye iya 2.

Maroc yabaye iya gatatu itsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-19, 25-17, 25-18). Yabiherukaga mu 1976 mu gihe mu 1987 yari yabaye iya kabiri.

Tunisia ni yo yabaye iya gatanu nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-17, 25-11, 25-20).

U Burundi bwasoreje ku mwanya wa karindwi, Sénégal iba iya munani mu gihe u Rwanda rwasezerewe mu irushanwa rwasoreje ku mwanya wa cyenda cyane ko rwasezerewe mu irushanwa ruzira gukinisha abanya Brazil batari bafite ibyangombwa.