Print

Manace Mutatu wari utegerejwe n’abakunzi ba Rayon Sports yagarutse mu myitozo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2021 Yasuwe: 1348

Umukongomani Manace Mutatu Mbeddy ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports,yagarutse mu myitozo nyuma y’aho atatangiranye na bagenzi be bari bamaze iminsi bakora.

Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere nibwo uyu musore ukina aca mu mpande ajya imbere yafatanyije n’abandi imyiteguro y’umwaka w’imikino 2021-2022.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports iteganya gucakirana na Musanze FC mu mukino wa gicuti wo gupima urwego amakipe yombi agezeho mbere y’uko umwaka w’imikino utangira nyirizina tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Manace yatangiranye imyitozo ingufu nubwo hari amakuru yavugaga ko adashaka kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports.

Undi usigaye unategerejwe n’abafana ba Rayon Sports ni Muhire Kevin “Rooney” utaranageze ku kibuga kuri uyu wa mbere.