Print

Paul Kagame yavuze kuri Coup d’état zikivugwa muri Africa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2021 Yasuwe: 1275

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko guhirika ubutegetsi bikomoka ku barakariye politiki iriho kandi "hari aho wanavuga ngo birakwiye" nubwo byaba bitabayeho.

Yabivuze kuwa mbere mu kiganiro ku miyoborere kitwa "The Pathway" kibera ahantu hatandukanye gikorwa na Fred Swaniker, ubu cyari cyabereye i Kigali.

Guhirika ubutegetsi biracyavugwa mu bihugu bimwe bya Africa, ibiheruka ni muri Guinea aho agatsiko k’abasirikare kahiritse Perezida Alpha Condé.

Indi ni coup d’état yaburijwemo uyu munsi muri Sudan, nk’uko byatangajwe n’abategetsi muri leta.

Umwe mu rubyiruko yabajije Paul Kagame impamvu buri gihe hatabaho guhana ubutegetsi mu mahoro, n’impamvu hacyumvikana za coup d’état muri Africa. Kagame yirinze kugira aho atunga urutoki.

Yagize ati: "Ntabwo ndi buvuge mu mazina kuko sinshaka kuba ikibazo kandi ikibazo gisanzwe gihari".

Yavuze ko guhirika ubutegetsi biva ku "kurakarira politiki iriho", ati: "Mu by’ukuri, nubwo bibabaje, ibi bintu bya coup rimwe na rimwe hari aho wanavuga ngo irakwiriye, nubwo yaba itabaye."

Kagame avuga ko coup d’état ari ibibazo by’abafite ubutegetsi abaturage kenshi batagiramo ijambo, ko iby’abaturage bigarukira mu gutora.

Atanga urugero, Perezida Kagame ati: "Hari nubwo bajya gutora bagatora Fred [Swaniker] maze Paul Kagame akaba ari we utsinda, ntabe Fred.

"Mu buryo runaka Paul uri ku butegetsi akoresha uburyo bwa leta kugira ngo Fred ntatsinde, nitwaje ingufu za politiki mfite, cyangwa iz’igisirikare ngenzura.

"Rero iyo ibintu bimeze gutyo, hari ubwo abantu barambirwa ibyo Kagame akora, hari n’ubwo Fred aba yaratsinze amatora menshi ariko ibyayavuyemo bikaza ari jye bishyira imbere kuko nshobora kubigena uko nshaka."

Arakomeza ati: "Reka tuvuze ko igisirikare - ubundi cyakabaye kitivanga muri politiki ariko nkagikoresha muri politiki ku ruhande rwanjye kuko nari perezida - tuvuge ko igice cy’igisirikare gihiritse ubutegetsi…

"Ikibazo hano ni uko; ntibazahirika ubutegetsi ngo babuhe uriya wibwaga amatora…bazabufata babugumane nabo ubwabo."

Perezida Kagame amaze gutsinda amatora ya manda eshatu yose ku kigero cyo hejuru ya 90% ndetse indorerezi zagiye zitangaza ko amatorayagiye aba mu mucyo no mu bwisanzure.

Aho abaturage bashyigikira ’coup’

Perezida Kagame avuga ko ubusanzwe guhirika ubutegetsi bidakwiye, ariko ko "ahantu harenze hamwe" hakiboneka abategetsi barangwa na ruswa n’icyenewabo, kandi ko iyo politiki mbi iba iganisha ku kintu cyose.

Ati: "Aho rero niho abantu bagera ku guhirika ubutegetsi, ugasanga abantu baravuga ngo oohh aha n’aha habaye guhirika ubutegetsi, ariko imbere mu mutima ukavuga uti ’narayirebaga iza’ kuko wabonye ibyo umutegetsi yakoraga".

Avuga ko hari n’aho abaturage baba bashyigikiye abakoze ihirika ry’ubutegetsi kuko bavuga bati "nubwo abahiritse ubutegetsi ari babi, ariko abo bavanyeho nibo babi kurushaho".

Kagame avuga ko iki ari ikibazo gikwiye kurebwaho cyane, ati: "Kuko niba ndi kwihagika ku butegetsi nubwo abantu babinenga…nibwo utangira guterwa icyizere, iyo rero ’coup’ ibaye abantu bazavuga bati birakaba bityo."

Yongeraho ko mu buryo bwa dipolomasi cyangwa mu bupfura "nta n’umuntu uzasohoka ngo avuge ati ’uku guhirika ubutegetsi kwari gukwiye’."

BBC