Print

Kigali: Abashoferi 38 bafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2021 Yasuwe: 591

Ubwo berekwaga itangazamakuru ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, Kayitana Jean Marie Vianney umwe muri bariya bantu 38 yavuze ko yafashwe ku mugoroba wa tariki 18 Nzeri afatwa amaze gukora impanuka.

Yagize ati” Inzoga ndabyemera narayinyoye, nayinyoye saa sita ngiye ku meza . Ku mugoroba nsoje akazi nka saa kumi n’ebyiri naratashye ngeze Kicukiro aho bakunze kwita kuri Rwandex ngongana n’undi mumotari we aracika abapolisi bafata njyewe bapimye basanga mfite igipimo cya 2 cy’umusemburo wa Alukoro mu maraso.”

Kayitana yemeye amakosa ndetse ayasabira imbabazi anagira inama n’abandi batwara ibinyabiziga kuzirinda kugwa mu makosa nk’ayo yaguyemo.

Ati” Iyo wanyoye ibisindisha ugatwara ikinyabiziga ntabwo uba ugifite ubushobozi bwo kukigenzura uko ugitwara, bishobora gutuma ukora impanuka nk’uko nanjye byambayeho ubu nkaba mfite igikomere kuri ruseke. Ndagira inama abandi bashoferi kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye kuko harimo ibyago byinshi byo gukora impanuka.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yongeye gukangurira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ariko abazajya babirengaho bazajya bafatwa babihanirwe.

Yagize ati” Polisi yagize igihe gihagije cyo gukangurira abantu kujya birinda gusoma ku kinyobwa cyose gisindisha igihe cyose bazi ko bari butware ikinyabiziga. Polisi izakomeza gutanga ubu butumwa ariko abazajya babirengaho nabo bazajya bafatwa babihanirwe.”

CSP Sendahangarwa yakomeje avuga ko atari ngombwa ko umuntu agera aho afatirwa mu muhanda atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha ahubwo abantu bagomba kubyirinda mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda ndetse no kurengera ibikorwaremezo byangirikira muri izo mpanuka.