Print

Yihakanye ubukiristo ashyingiranwa n’umupfumu wahaga imbaraga abapasiteri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2021 Yasuwe: 2043

Umugore yatunguranye avuga uko yaretse ubukirisitu ahitamo gushyingiranwa n’umupfumu kandi ko ntacyo yicuza kuko ngo n’ubundi abapasiteri be bajyaga gushaka imbaraga kuri uyu mupfumu.

Lolo Ebelechukwu Obi, umugore ukomoka muri Nigeria,yavuze ko abapasitori benshi baza mu ndaro y’umugabo we w’umupfumu kugira ngo babone imbaraga z’umwuka.

Uyu mugore wo muri Nigeriya yahoze ari umukirisitu wubahaga Imana, ariko yaretse ubukristu kugira ngo ashake uyu mupfumu. Lolo ubu amaze imyaka umunani ashakanyenuyu mupfumu.

Mu kiganiro na BBC News Pidgin, Madamu Obi yavuze ko aticuza icyemezo yafashe cyo guhindura idini rye.

Ku bijyanye nuko yahuye n’uyu mupfumu, Madamu Obi yasuye indaro y’uyu mugabo amubwira ubuhanuzi bw ’"imyuka" bwerekeranye nuko bakwiriye kubana. Nyuma yo kubiganiraho na nyina, Obi yaje kureka, kuko nyuma yaje kwemera kubana n’uyu mugabo kuko ngo yabonye ko yahamagariwe kuba umuyoboke w’idini gakondo.