Print

Umukobwa wa Rusesabagina yasabye Arsenal guhagarika gukorana n’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2021 Yasuwe: 4248

Ikipe ya Arsenal ifitnye amasezerano y’imyaka ine y’imikoanire n’u Rwanda aho buri mwaka ruyiha miliyoni 10 z’amapawundi cyane ko nayo yambara imyenda yanditseho "Visit Rwanda".

Carine Kanimba yasabye Arsenal kureka iyi mikoranire n’u Rwanda kubera ko ngo rwafunze se arengana nyamara ibihamya n’abatangabuhamya batandukanye bagaragaje ko uyu mugabo ari inyuma y’ibitero byagabwe mu majyepfo y’u Rwanda.

Aganira na Channel 4, Kanimba yavuze ko Arsenal ikwiye guhagarika gukorana n’u Rwanda kugira ngo igaragaze ko yitandukanyije n’u Rwanda rutagira ubutabera.

Yagize ati "Twizeye ko tuzakomeza gukora ubuvugizi twereka abantu n’isi ukuri kw’icyihishe inyuma y’ubu butegetsi....Tunasaba amakipe nka Arsenal guhagarika kwakira amafaranga y’u Rwanda.

Kuko iki kizaba kigaragaza ubufasha bukomeye ndetse byerekane ko isi yose idashyigikiye ruriya rwego rw’ubutabera."

Uyu Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ndetse wemerwe gutura muri US, yagize uruhare mu gushinga ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ryitwa MRCD, ryari rifite umutwe w’ingabo witwa FLN wagabye ibitero mu karere ka Nyamagabe ugahitana inzirakarengane warangiza ukabyigamba.

Mu butumwa yatanze muri 2018,Rusesabagina yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwavaho.Yagize ati ’igihe kirageze ngo dukoreshe inzira zose zishoboka kugira ngo tuzane impinduka mu Rwanda’.

Rusesabagina yahamwe n’icyaha cy’iterabwoba nyuma ya biriya bitero byishe abantu muri 2018 na 2019.

Umuvugizi wa Arsenal yabwiye SunSport ati: "Kuva ubufatanye bwacu bwatangira muri 2018, twakoranye mu kwigisha amateka y’u Rwanda n’umuco, umurage n’impinduka, ndetse no gukangurira abaturage kumenya ko ari ahantu ho kuruhukira.

"Nyuma y’umwaka umwe ubu bufatanye butangiye,Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwazamutseho 17% mu byo bwinjizaga naho ba mukerarugendo baturuka I Burayi biyongeraho 22%.

"Iri zamuka rishyigikira ry’ubukungu bw’u Rwanda, rigatuma amafaranga menshi ashobora gushorwa mu zindi nzego z’ingenzi z’u Rwanda, kuvana ibihumbi by’abaturage mu bukene, no kongerera ubushobozi abaturage.

"Aha niho tuzakomeza gushyira imbaraga zacu."

Kuwa mbere w’iki cyumweru,Urukiko rukuru i Kigali rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25,kubera bimwe mu byaha aregwa by’iterabwoba, agirwa umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Umucamanza yavuze ko Rusesabagina - wivanye mu rubanza ntaburane mu mizi - ibyo yemeye yabyemereye mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba, ariko yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, rumuhanisha gufungwa imyaka 25.