Print

Umuherwe Grand P yamugajwe n’ubunini bw’ikibo cy’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 September 2021 Yasuwe: 4211

Grand P, yamamaye muri Afurika nyuma y’aho avuzwe mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezi, ubyibushye bitangaje witwa Eudoxie Yao, aba bombi inkuru yabo y’urukundo yakwirakwiriye mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, hamwe bavuga ko ari couple ihabanye cyane mbese itaberanye.

Grand P umukunzi we yamwicariye amatako ahita acyebana

Inkuru ya Dailycroc ivuga ko Grand P yacyebanye amatako ari kwishimana n’umukunzi we, Eudoxie Yao yicaye ku matako ya Grand P , mu kumwicaraho byasigiye imvune uyu muhanzi Grand P aho yananiwe guhaguruka ngo abe yabasha kugenda, biba ngombwa ko ajywanwa mu bitaro bya Metro muri Guinea.

Grand P yatewe Serumu ku mpanuka zatewe n’umukunzi we wamwicariye

Eudoxie Yao na Grand P, bari bamaze igihe urukundo rwabo rwajemo agatotsi baratandukanye, mu minsi ishize bongeye kwiyunga ubu bakaba bari mu munyenga w’urukundo.


Urukundo rwabo rwavugishije imbuga nkoranyambaga

Refe: igberetvnews.com