Print

Aime Uwisize yatanze impamvu yasibishije igishushanyo cyari kiriho ifoto ya Jay Polly[Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 September 2021 Yasuwe: 3161

Hashize iminsi hacicikana amafoto y’igishushanyo kiriho ifoto ya nyakwigendera Jay Polly cyari cyarashyizwe ku muhanda uherereye mudugudu w’Umushumbamwiza mu kagari ka Kanombe Umurenge wa Kanombe ho karere ka Kicukiro, ubu cyamaze gukurwaho n’ubuyobozi bw’uwo mudugudu.

Aime Uwisize umuyobozi w’umududu , watanze itegeko ryo gusiza iki gishushanyo cya Jay Polly akabikora ku bufatanye na Gitifu w’Akagari ka Kanombe, mu Kiganiro yagiranye n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru yatanze impamvu nyamukuru yatumye gisibwa.

Yagize ati" yagize ati: "Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk’ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk’umuyobozi w’umudugudu".


Iki gishushanyo cyatumye uyu muhanda witirirwa Jay Polly

Yakomeje agira ati: "Icyo gihe nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiraha ni icya runaka bigenze gutya gahunda zose za Leta ngomba kuzimenya. Rero kiriya cyapa bagishyira hariya twayobewe uwakihashyize ntitunamuzi nu’wakizanye, ntituzi n’uwagishushanyije, twakibonye bacyometse ku gikuta cy’umuturage bitubera ikibazo ni yo mpamvu twagisibye".

Umunyabugeni Rwigema we amaze guhanga iki gishushanyo yari yatangaje ko urukuta rw’inzu cyari kiriho yari yabanje kubisabira uburenganzira ba nyiri nzu. Ibi bitandukanye n’ibyo uyu muyobozi yakomeje avuga kuko yashimangiye ko ba nyiri inzu ubwabo batamenye uko cyashyizweho.


Ahari ifoto ya Jay Polly uko hasigaye hasa

Yagize ati: "Bariya babyeyi batubwiye y’uko batamenye n’ukuntu byanditseho, nta n’ubwo bari bazi ko ari ifoto ya Jay Polly bari bushyireho". Yakomeje avuga ko nta makuru ba nyiri inzu bari bafite kuko iyo baza kuba bayafite baba barabimumenyesheje cyane ko akunda kubaba hafi.

Yongeye gushimangira ko iyo hari icyapa runaka ugisabira uburenganzira umujyi wa Kigali hanyuma mbere yo kugishyiraho ukabimenyesha n’ubuyobozi bw’aho agiye kugishyira. Avuga ko byarangiye umubeyi w’umumama wo muri uru rugo ariwe ubahaye aburenganzira bwo kugisiba, maze gisibwa n’umusore wo muri uru rugo w’imyaka 19. Aho cyari kiri yahasize amarange y’umukara aba bayobozi baje bitwaje.

Ku rundi ruhande Rwigema wagihanze afite akababaro gakomeye kuko ngo bagisibye batanabimumenyesheje nk’uko yabisobanuye mu kiganiro twagiranye. Yabanje gusobanura uko byagenze ngo amenye aya amakuru. Yavuze ko yari aryamye yabyuka agasanga abantu bamuhamagaye ari benshi barimo n’umunyamakuru wa RBA Lucky Nizeyimana wakoranye nawe ikiganiro kuri iki gishushanyo.

Ngo kubera ko ari we yari azi yahise amuhamagara, maze Lucky aramubaza ngo igishushanyo bagisibye?, undi amubwira ko atabizi, bahita bahana gahunda yo guhurira aho cyari kiri ngo barebe.

Rwigema wari warahanze iki gishushanyo

Mu kuhagera ngo basanze bamaze kugisiba nk’uko Rwirangira akomeza abisobanura ati: "Nahageze nsanga barangije kugisiba tubajije baratubwira ko ngo umuyobozi w’umudugudu n’umuyobozi w’akagari ngo nibo baje barabategeka ngo bahasibe. Yabwiye uwo mwana wo muri ruriya rugo aba ariwe uhasiba".

Yakomeje asobanura andi makuru yahawe yatumye bagisiba ati" We yagisibye avuga ngo ndikwamamaza kandi nta burenganzira ngo mfite bwa RDB". Uyu munyabugeni yavuze ko nta kintu na kimwe we ari kwamamaza uretse guha icyubahiro Jay Polly, yibaza impamvu ahandi yagiye ashyira ibishushanyo ku mihanda bitasibwe.

Yashimangiye ko mu karere ka Kicukiro cyari giherereyemo yahashushanyije n’ikindi kandi ngo ntawigeze agisiba. Rwigema imvugo ye yanyuranyije n’uyu muyobozi kuko yongeye gushimangira ko aho yagishushanyije yari yarahaherewe uburenganzira na banyiri nzu, ati: "Ndabazi turaziranye banahampaye banzi". Umuyobozi w’Akagari n’uw’umudugudu ngo baza kugisiba, baje bitwaje iranjye rifunze".

Umunyabugeni Rwigema yavuze ko yahanze iki gishushanyo cya Jay Polly mu rwego rwo kwifanyana n’abo mu muryango we n’abakunzi be anashimangira ko nawe ubwe yari asanzwe akunda cyane indirimbo za nyakwigendera Tuyishime Joshua [Jay Polly].

View this post on Instagram

A post shared by Muyoboke Alex 🇷🇼 (@muyoboke_alex)