Print

Ibyishimo byarenze abakunzi b’agasembuye kubera umwanzuro wo gufungura utubari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2021 Yasuwe: 1017

Inama y’abaminisitiri mu Rwanda yemeje ifungurwa ry’utubari mu byiciro nyuma y’umwaka umwe n’igice dufunze, inkuru biboneka ko yashimishije benshi.

Abantu benshi bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ibyishimo by’uko bagiye kongera gufata kuri ka mucyurabuhoro nta mpungenge y’amande.

Nyuma y’uko abamaze gukingirwa byuzuye Covid-19 mu Rwanda ari hafi miliyoni 1.5 naho abatewe doze imwe basatira miliyoni ebyiri, umubare munini w’abakingiwe uri i Kigali.

Ku gufungura utubari, umwe yanditse kuri Twitter ati: "Ahwe mbega ngo inkuru nziza yataha mu Rwanda! ati ’utubari tuzafungura’ yewewe"

Uwitwa Buki yanditse ati: "Ahuii noneho tugiye kuzajya tunywa nta kwikanga ngo police iratugwa hejuru! Murakoze Bayobozi"

Undi ati: "Nonese abasa (urungano) ntakuntu iyi myanzuro twayinywera?

Undi ati "Bralirwa niyibwirize imanure ibiciro dore utubari turafunguye! Muttziig we uragahoraho iteka nzoga y’abagabo!"

Aimée Jeanne Mukakamanzi ufite akabari i Gikondo mu mujyi wa Kigali avuga ko yari yaragahinduye restaurant ariko "ntibyagendaga nka mbere ya Corona".

Yabwiye BBC ati: "Uyu mwanzuro niyo nkuru nziza numvise muri uyu mwaka. Nizeye ko tugiye kongera kubona imibereho."

Abantu babarirwa mu bihumbi bahanwe na polisi barafungwa cyangwa bacibwa amande, bashinjwa kunywa inzoga mu tubari dukora rwihishwa.