Print

Burundi: Francine Niyonsaba yakiriwe nka Yezu i Yerusalemu ahita yivuga ibigwi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2021 Yasuwe: 2428

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yagize ati: "Ndumva y’uko nakoze ibisadanzwe ... nanjye ubu ndavuga ko ntasanzwe ku isi."

Nubwo haherutse kuvugwa ibitero ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, n’amagrenade yatewe ku wa mbere muri uyu mujyi, abantu benshi cyane baje gushimira Francine Niyonsaba ku kibuga cy’indege no ku mihanda ya Bujumbura.

Mucyumweru gishize i Zagreb muri Croatia Niyonsaba yanditse amateka mu gusiganwa 2,000m aho yaciye umuhigo ku isi akoresheje iminota 5:21’56’’.

Francine Niyonsaba w’imyaka 28, ari mu barukanka benshi babujijwe kurushanwa ku metero hagati ya 400 na 1,500 kubera ko baremanywe imisemburo (testosterone) myinshi.

Abo mu ntara y’iwabo, ku kibuga cy’indege bari bafite icyapa cyanditseko ngo "Abanya Ruyigi n’Abarundi twese turaguhaye ikaze kandi turagukeje kw’iteka waraye uteye igihugu cacu n’intara".

Niyonsaba yabwiye abanyamakuru ati: "Ni amateka, ni umugisha ku Burundi kuba mvuye mu mahanga aho nari maze iminsi guhiganwa mu bihugu bitandukanye".

Yababariye uko yagiye asiganwa ahereye muri Amerika, mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Busuwisi, Croatia na Espagne.

Francine yavuze ko byamunejeje rwose kubona abarundi bo mu gihugu no mu mahanga bose barishimiye intsinzi ye.

Ati: "Ibyo bintera intege bikantera kwishima. Ndumva y’uko nakoze ibidasanzwe kandi koko nyene ibyo nakoze ntibisanzwe, nanjye ubu ndavuga ko ntasanzwe ku isi."

Francine yavuze ko ibi ari intangiriro kandi bitumye agiye gukora kurushaho kuko ashaka kongera kunezeza Abarundi umwaka utaha.

Ati: "Nazanezerwa cyane umwaka utaha ngarutse mfite igikombe nk’iki muri shampiona y’isi izabera muri Amerika, ngashobora guha umunezero Abarundi".


BBC