Print

Kwiga muri Poland no mu zindi kaminuza zitandukanye ku isi byoroshye ku banyarwanda babyifuza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2021 Yasuwe: 7818

Ubwo Iki kigo cyaganiraga n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye n’abiga kaminuza,cyatangaje ko mu myaka isaga 10 kimaze gifasha abanyarwanda n’abandi bo hirya no hino muri Afurika,benshi bamaze gufashwa gukabya inzozi zabo.

Umuyobozi wa United Scholars Center akaba ari nawe wayishinze,Niyomurinzi Ismael, yabwiye itangazamakuru ko intego yabo ari ugufasha Abanyarwanda kwiga muri kaminuza zo hanze ku mafaranga make ndetse bagafashwa kubona akazi mu bihugu boherejwemo igihe bari kwiga.

Yagize ati “Tumaze imyaka 10 dukorera mu Rwanda kandi iyo myaka yatumye dukura ubu twohereza abanyeshuri mu bihugu bitandukanye kuri buri mugabane w’isi.Abanyeshuri tumaze kohereza ni benshi.Ntekereza ko umwaka ushize nubwo hari Covid twafashije abanyeshuri 200 kandi bose baragiye.Ubu dufite abarenga ibihumbi 5000 bashaka kujya kwiga hanze.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakorana inama n’abanyeshuri bashaka kwiga hanze inshuro 2 mu mwaka ndetse ko batajya bishyuza abashaka kujya hanze mu kubafasha kwiyandikisha ahubwo babahuza n’izi kaminuza bakiyishyurira amafaranga y’ishuri.Yavuze ko kaminuza zishyuza bitandukanye bitewe n’igihugu zibarizwamo.

Yagize ati “Intego zacu n’ukuzana amashuri ahendutse kandi yo mu bihugu byateye imbere.Nshobora kubabwira ko dufite amashuri meza yaba muri Amerika,muri Canada,Poland Hungary,mu Buholandi kandi n’uwo murongo twagiyemo tuvuga tuti “Kuki umuntu ushaka kwiga hanze byamuhenda cyane.”

Niyomurinzi yavuze ko kuri ubu abanyeshuri bajya nko kwiga muri Poland bahuzwa n’ihuriro ry’abanyarwanda bahaba bigatuma ubuzima buborohera aho mu minsi ishize iryo huriro ryizihije umuganura riri kumwe na bamwe mu banyeshuri bohereje.

Niyomurinzi yasabye Abanyarwanda kwirinda abatekamutwe babeshya ko bafasha abantu kujya kwiga hanze ku buntu bakabacuza utwabo, abasaba kubagana kuko bafite ibyangombwa bibemerera gukora mu Rwanda kandi ibikorwa byabo byatumye ubu bamaze kugera ku rwego rwo gukorana na za kaminuza zitandukanye kuri buri mugabane wose w’isi.


Niyomurinzi washinze United Scholars Center yasabye abashaka kwiga mu mahanga kubagana bakabafasha

Kaminuza iri mu nziza ku isi ya Warsaw ifite amashami menshi yaba mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa Master’s iri kwakira abanyarwanda babyifuza.

Kwiga Bachelor’s degree muri iyi kaminuza,wishyura amadolari 2,900 ku mwaka,ukongeraho amadolari 100 yo kwiyandikisha mu gihe Master’s degree wishyura 3,800 ku mwaka.

Uwari uhagarariye kaminuza ya Walsaw University of Business na Walsaw University of Humanities witwa Kasper yabwiye Abanyeshuri b’Abanyarwanda ko izi kaminuza zo muri Poland ziha amasomo meza abanyamahanga bazigamo kandi bafashwa kubona akazi bari no kwiga.

Yavuze ko umwihariko w’izi kaminuza ugereranyije n’izindi ari uko zitanga impamyabumenyi yo ku rwego mpuzamahanga,zigafasha abanyeshuri kubona akazi bafatanya n’amasomo ndetse bakabafasha kubona amacumbi n’ibibabeshaho ku mafaranga make.Yongeyeho ko baha agaciro practice aho Umunyeshuri uhize aba azi gukoresha ibikoresho bitandukanye neza.

Yavuze ko mu biga Bachelor’s degree,bashobora kwiga amashami atandukanye nk’itangazamakuru,gufotora,Engineering,finance n’ayandi.

Kasper yavuze ko abiga muri kaminuza ya Warsaw bafashwa mu bijyanye n’ingendo yaba imbere muri Poland cyangwa mu bindi bihugu biyikikije ndetse avuga ko ababishaka bishyura ku gihembwe aho kuba umwaka wose.



Kasper asobanurira Abanyarwanda umwihariko wo kwiga muri kaminuza ya Warsaw muri Poland


Comments

Mparambo 17 January 2022

Ariko mujye munabwira abantu ko kubona visa ya Ambassade ya Pologne i Dar Es Salam bigorana, ushobora gusaba rendez-vous ya interview ukamara amezi arenga 3 utarabona iyo rendez-vous igihe cyo gutangira amashuri kikarenga ambassade ya Poland itarakwakira.


Mparambo 17 January 2022

Ariko mujye munabwira abantu ko kubona visa ya Ambassade ya Pologne i Dar Es Salam bigorana, ushobora gusaba rendez-vous ya interview ukamara amezi arenga 3 utarabona iyo rendez-vous igihe cyo gutangira amashuri kikarenga ambassade ya Poland itarakwakira.


SAFI Simon 28 December 2021

Nigute umuntu yabona scholar ship


17 December 2021

Can i igate contacts of United Scholar Center .

Thxs


J. Desire 22 November 2021

Binyura muzihe nzira kugirango umuntu abashe kugera kuri United Scholars Center??
Thank you


Udahemuka 5 November 2021

We will join u!


Higiro willy 25 October 2021

Nta contact zanyu mwatanze ngo dushobore kuganira


Divine Umurerwa 1 October 2021

Ndashaka kubaza aho mukorera


Divine Umurerwa 1 October 2021

This is good and interested so when is the next meeting?