Print

Umukobwa waburiwe irengero yasohokanye n’umukunzi we yabonetse yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2021 Yasuwe: 1406

Abakora iperereza ku bugizi bwa nabi n’impfu bavuze ko iperereza ry’ibanze ribona ko yishwe ariko ntiberekana birambuye uko yapfuye.

Petito w’imyaka 22, yari yasuye Grand Teton National Park ari kumwe na fiancĂ© we Brian Laundrie, w’imyaka 23.

Polisi imaze iminsi ishakisha Laundrie kugeza ubu bitazwi aho aherereye, nyuma y’uko atashye ari wenyine.

Nubwo nta cyaha arashinjwa, afatwa ’nk’umuntu w’ingenzi’ mu iperereza.

Ishami rya FBI mu gace ka Denver ryatangaje kuri Twitter ko "umurambo wabonetse ari uwa Gabrielle Venora Petito...kandi ibimenyetso by’ibanze byerekana ko yakorewe ubwicanyi".

Petito na Laudrie baribamaze ibyumweru bari gutembera mu modoka ya ’van’ mbere y’uko Laundrie asubira iwabo muri Florida wenyine atwaye iyo modoka ku itariki ya mbere z’uku kwezi.

Ageze iwabo aryumaho ntiyagira icyo abwira polisi cyangwa umuryango wa Petetio.

Hashize iminsi 10 nibwo umuryango wa Petito wamenyesheje polisi ko yabuze.

Mu byumweru byari byashize, polisi yo mu mujyi wa Moab muri leta ya Utah yari yatabajwe kubera ihohoterwa.

Camera yo ku myambaro y’umupolisi watabaye yerekanye Petito arira kandi avuga ko afite ibibazo mu mutwe. Nyuma polisi yatangaje ko Laundrie yavuze ko Petito yamukubise ubwo bari bashwanye.

Nta kirego cyatanzwe, umupolisi yabasabye ko batararana iryo joro. Ibyakurikiyeho nyuma ntabwo bizwi.

Muri weekend ishize umuryango wa Laundrie watangaje ko yaburiwe irengero. Uvuga ko yagiye guterera umusozi kuwa 14/09 ntagaruke. Mbere yari yanze kuvugisha abakora iperereza ku ibura rya Petito.

Polisi yakoresheje imbwa, utudege twa drones, n’imodoka zigenda ahantu hose mu gushakisha muri iyo parike bari bagezeho basura.

Ku wa mbere, polisi yasatse iwabo wa Laundrie mu gushakisha ibimenyetso bishoboka.

Iki kirego cyakurikiranywe na benshi muri Amerika ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza kuwa kabiri, hashtag #GabbyPetito yari imaze kugira abayirebye barenga miliyoni 650 kuri TikTok gusa, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

BBC