Print

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yavuze ikintu gitangaje ku mwuzukuru we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2021 Yasuwe: 2111

Aveiro yavuze ko yiteze byinshi kuri Cristiano ’Cristianinho’ Ronaldo Jr ndetse abona azabasha gutera intambwe ikomeye nka se kandi ngo yifuza cyane ko uyu mwana w’imyaka 11 yazakinira Sporting Lisbonne mu gihe kizaza.

Nyuma yo gutsinda ibitego 678 mu mupira w’amaguru no kwegukana Ballon d’Or eshanu n’ibikombe byinshi mu makipe no ku rwego mpuzamahanga,Cristiano Ronaldo yatwaye ibintu hafi ya byose bikinirwa mu mupira wamaguru, abituma afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mupira w’amaguru ku isi.

Madamu Aveiro aganira na ADN de Leao yagize ati: ’Ronaldo agomba kugaruka hano [muri Sporting], kuri njye yakabaye ari hano.’ ’Akunda kureba imikino ya Sporting. Namaze kumubwira nti: "Mwana, mbere yuko mpfa ndashaka kubona ugaruka muri Sporting".

Reka turebe ...", ariko yavuze ko nataba we ari Cristianinho! Ku myaka ye, akina neza kurusha Ronaldo akingana nwe. Icyo gihe, Ronaldo ntabwo yari afite umutoza, ariko uyu munsi Ronaldo ni umwarimu w’umuhungu we. ’

Cristianinho ni umuhungu w’imfura wa Ronaldo akaba yitoreza hamwe na se muri Manchester United nyuma yo kumara imyaka ibiri mu ishuri rya Juventus.

Igihe yari mu ikipe ya Turin, Cristiano Ronaldo Jr yashyizeho imibare ishimishije mu ikipe y’abatarengeje imyaka 9, yatsinze ibitego 56 mu mikino 35, mu gihe yatanze imipira ivamo ibitego 26 umwaka ushize.

Bitanga icyizere ko uyu mwana afite ubushobozi bwo gutsinda ibitego nkubwa se kandi hari ibyiringiro byinshi ko azaguma ku bitugu bya se.

Mu bihe byashize, Ronaldo yafashe ingamba zihamye z’ejo hazaza h’umuhungu we, avuga ko azashyigikira ikintu icyo ari cyo cyose ashaka gukora, ariko uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Porutugali yemera ko yifuza kumubona ari umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Ronaldo yabwiye DAZN ati: ’Nifuza ko aba umukinnyi w’umupira w’amaguru, kuko mbona akunda iyi siporo.’ ’Ni umurwanyi kandi yanga gutsindwa."


Ronaldo n’umuhungu we Cristianinho