Print

Rubavu: Abantu 3 barashwe bari kugerageza kwinjiza magendu mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2021 Yasuwe: 1914

Ingabo za RDF zikorera mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, mu ijoro ryakeye ahagana Saa tatu zarashe abagabo babiri n’umugore umwe barimo bagerageza kwinjiza mu gihugu Magendu igizwe n’amabaro y’imyenda,bahasiga ubuzima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bw’akarere n’Ingabo baganiriye n’abaturage babasaba kwirinda guca mu mayira atemewe kuko bitiranwa n’abanzi b’Igihugu.

Muri aka karere hakunze kumvikana kuraswa kw’abambutsa magendu bitwikiriye ijoro bagaca mu nzira zikunze gucamo abanzi b’u Rwanda.

Mu mwaka ushize,umugabo witwa Ntagisanimana Moise w’imyaka 38 n’umugore bikekwa ko yitwa Rehema Louise uri hagati y’imyaka 30-35 barashwe n’ingabo z’u Rwanda ubwo barimo kugerageza kwambutsa umupaka urumogi bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Ingabo z’u Rwanda zabarasiye mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, mu Murenge wa Cyanzarwe, ahagana saa sita z’ijoro, tariki 8 Gicurasi.