Print

Miss Jolly Mutesi yahishuye ijambo rikomeye yabwiwe na Diamond Platnumz ubwo bahuraga

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 23 September 2021 Yasuwe: 2346

Miss Mutesi Jolly yari amaze iminsi ari mu gihugu cya Tanzania aho yari mu bikorwa byo gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga uhiga abandi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba(MISS East Africa).

Uyu mukobwa akaba n’umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz akaba umuhanzi w’ikirangirire n’umuyobozi wa Wasafi Media, igitangazamakuru kizaba gifite uburenganzira bwo kwerekana uyu muhango.

Mu kiganro yagiranye na Isimbi Tv dukesha iyi nkuru ,Miss Jolly yavuze ko baganiraga ku mushinga w’uburyo igitangazamakuru cye cyazafasha muri iki gikorwa cya Miss East Africa cyane ko ari cyo gicumbi cy’imyidagaduro muri Tanzania.

Yagize ati “Twahuye mu bintu byari byateguwe tuganira ku kazi, iki cyumweru tuzabatangariza ibyavuyemo, ni abafatanyabikorwa tuzakorana na bo, muri Tanzania ugiye gukorera muri kiriya gihugu ibintu by’imyidagaduro ntukorane na bariya bantu waba wigiza nkana kuko nibo bafite imyidagaduro.”

Yakomeje avuga ko banagarutse ku Rwanda aho yamubwiye ko akunda Rwanda ndetse runafite abakobwa beza cyane.

Ati “Ikintu kimwe yavuze ku Rwanda ni uko arukunda, ni uko akunda ubuyobozi bwarwo, ngo ni igihugu gifite abakobwa beza, ibyo ntabwo yari gusoza atabivuze.”

Uyu mukobwa kandi yahishuye ko iri rushanwa ryaherukaga kuba muri 2012, yashatse kuritangiza ariko asanga hari abamaze kuryandikisha bafite ibyangombwa ryabyo bakomoka muri Tanzania ari bo Rena Callist akaba na perezida ndetse na mushiki we, yabasabye ko bamugurisha iyi kompanyi ariko baranga bamubwira ko icyashoboka ari uko bakorana, bivuze ko uretse kuba umuyobozi wungirije akaba afitemo n’imigabane.

Ni irushanwa ryitezwe ko kuri iyi nshuro rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu bigera kuri 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.