Print

Yarumye ugutwi mugenzi we wamubuzaga gushyira urumogi mu isupu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2021 Yasuwe: 1595

Umugabo witwa Isaac Atigah yarumye ugutwi inshuti ye yapfuye isupu bashyiramo urumogi iwabo ahitwa Adadeintem muri Assin, mu majyepfo ya Ghana rwagati.

Raporo y’ibyabaye ivuga ko uwahohotewe witwa Emmanuel Agbeko yabonye inshuti ye n’undi mugabo bakora foufou n’isupu bongeramo urumogi. Ntabwo yishimiye ibyo yabonye, ​​Agbeko arabegera (Isaac Atigah n’undi mugabo) kugira ngo ababuze kongera urumogi mu isupu.

Mu mpaka zikomeye, uwahohotewe yabwiye inshuti ze kureka kongera ibi bimogi mu isupu kuko hari abana bari hafi yabo bashoboraga kuba baza kurya ifunguro bakabirya.

Aya mahane yarangiye Isaka Atigah arumye ugutwi Emmanuel Agbeko agukuraho. Kuri ubu uwahohotewe ari kuvurirwa mu bitaro byo muri ako gace.