Print

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yavuze icyamutunguye ahura na Lionel Messi bwa mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2021 Yasuwe: 4367

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo mukuru,Cristiano Jr, yatekereje ko Lionel Messi ’ari mugufi cyane’ bituma ahakana ko ariwe ubwo bahuraga mu birori byo gutanga kuri Ballon d’or ya 2017.

Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United, ufite imyaka 36, ​​umaze imyaka isaga 10 mu ntambara yo kuba umukinnyi ukomeye ku isi, yatwaye iki gihembo ku nshuro ya gatanu muri uwo mwaka.

Ubwo yari akiri muri Real Madrid, Ronaldo yajyanye numuhungu we Cristiano Jr muri biriya birori,maze ahura n’uyu munyabigwi wakoze amateka muri FC Barcelona.

Ariko, kubera uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain afite uburebure butandukanye nubwo uyu mwana yatekerezaga,yanze kwizera ko ari we koko.

Dolores Aveiro, nyina wa Ronaldo, yatangaje ibintu bisekeje mu kiganiro yatanze umwaka ushize.

Yavuze ati: “Nari kumwe na we ndavuga nti: ’reba, ni Messi,’ aransubiza ati: ’ntabwo ari Messi, we ni mugufi.’

“Hanyuma umuhungu wanjye amusaba kudupepera. Messi n’umuntu mwiza cyane.

“Umwuzukuru wanjye yamaze kumurusha uburebure [aseka] cyari igihe gishimishije cyane.”

Nubwo Messi na Ronaldo bamaze imyaka myinshi bahanganye bidasanzwe mu kibuga, hanze y’ikibuga barubahana cyane.

Messi yashinje itangazamakuru kuba ryaragerageje guteza ibibazo hagati yabo, agira ati: “Gusa ibitangazamakuru, byifuza ko twatongana ariko sinigeze nshwana na Cristiano.”

Hariho abakinnyi benshi bo gushimwa. Rafa Nadal, Federer, LeBron - mu mikino yose buri gihe hariho umuntu ugaragara kandi ushimirwa ku bikorwa bye.

“Cristiano ahagarariye umupira w’amaguru. Hariho benshi bagaragara kandi buri gihe bakora uko bashoboye. ”