Print

Perezida Nyusi yise "Intwari" ingabo z’u Rwanda zabohoje Cabo Delgado

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2021 Yasuwe: 1578

Perezida Nyusi yavuze ko ibyo ingabo z’u Rwanda zimaze gukora mu ntara ya Cabo Delgado yabohojwe ikuwe mu maboko y’ibyihebe byari byarayoretse ari ntagereranwa ndetse ari nayo mpamvu abaturage b’iyo ntara bazubaha.

Perezida Nyusi yagize ati “Ndabashimira kuba mwaraduhaye abasirikare baje gufatanya n’abandi kurinda igihugu cyacu. Ni intwari nyazo. Abenegihugu bacu bishimira iteka umurimo aba basirikare bakoze no kubabohora ku nyeshyamba zari zarafashe Cabo Delgado.

Ndabashimira ubufatanye n’abasirikare bacu. Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje ko bubaha cyane abaturage bacu. Barakundwa kandi barubahwa. Abasirikare bacu babafitiye umwenda iteka kandi turifuza ko tuzakomeza kubaka ubuzima bw’abaturage bacu bukaba bwiza."

Perezida Kagame we yavuze ko ibyo ingabo z’u Rwanda zimaze kugeraho muri iriya ntara ari intangiriro,ubu akazi gakomeje kugeza igihe abaturage ba Mozambike bazababwira ko manda irangiye.

Ati“Imirimo imaze gukorwa kugeza ubu ntishobora guhagararira hano. Ubu dufite ikindi gikorwa aricyo gukomeza kubaka no kurinda iki gihugu. Perezida n’abaturage ba Mozambique bari ku isonga ry’ibi byose kandi bazatumenyesha igihe manda yacu igomba kurangirira. Mwakoze akazi gakomeye hamwe n’ingabo za Mozambique."

Mwatanze kandi mwihanganira, amanywa n’ijoro, izuba ryinshi n’imvura nyinshi. Inyeshyamba zizi neza ko tutazicara ngo tubareke bagaruke, babangamire ubuzima bw’abaturage muri Cabo Delgado.”

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, mu bikorwa byo kubohoza imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zifatanya n’ingabo za Mozambique.

Iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika cyoherejwemo Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba no kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.

Perezida Kagame yasuye aba basirikare n’abapolisi bari mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi.

Mu ntara ya Cabo Delgado, abaturage ibihumbi bari baravuye mu byabo benshi bamaze gutahuka kuko umutekano wagaruwe n’ingabo za Mozambique zifashijwe n’iz’u Rwanda.


Perezida Kagame ati "Akazi ntikarangiye"tugomba no kubaka Mozambike