Print

Igitaramo Bruce Melodie yari afitanye na Harmonize muri Canada cyasubitswe

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 September 2021 Yasuwe: 534

Iki gitaramo Bruce Melodie yari guhuriramo n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania Harmonize,cyari gitegerejwe tariki ya 8 Ukwakira 2021 muri Edmonton mu gihugu cya CANADA.

Mu butumwa Bruce Melodie yanyujije kurukuta rwa instagram yatangaje ko cyasubitswe. Ati: "Dutewe agahinda no kubamenyesha ko bitewe n’amabwiriza mashya ya Covid19 asaba ko abitabira ibikorwa by’abantu benshi bagomba kuba baramaze kwikingiza, twahisemo kwimura igitaramo kugira ngo duhe amahirwe abantu benshi babanze bamare kwikingiza. Indi tariki muzayimenyeshwa kandi ndabashimiye mwese ko mudahwema kudushyigikira." Asoza ubutumwa bwe agira ati: "Twese hamwe tuzazamuka hejuru y’icyorezo mukomeze kwirinda."

Kuva Bruce Melodie yatangaza ibitaramo bizenguruka Isi yise Kigali World Tour, yakomeje kugenda akomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 bihereye ku byo yari afite mu Burundi byahagaritswe none n’icyo yari afite muri CANADA kirasubitswe. Hasigaye ikindi gitegerejwe kuwa 30 Ukuboza 2021 mu gihugu cya United Emirates Arab mu gace kazwi cyane ka Dubai gafatwa nk’ubwami bw’ubucuruzi ku isi by’umwihariko gafatiye runini Africa.