Print

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Cameroon watsinze igerageza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2021 Yasuwe: 2186

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2, umunya-Cameroon Essomba Willy Onana, wigaragaje ku munsi w’ejo akanatsinda igitego bahura n’ikipe ya Musanze FC mu mukino wa Gicuti.

Rayon Sports iri gukoresha igeregeza abakinnyi benshi b’abanyamahanga,yamaze guha amasezerano

Essombe Willy Onana yatsinze igitego cya mbere muri Rayon Sports ku munota wa 50 w’umukino wo ku munsi w’ejo yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0 bituma agirirwa icyizere

Umunya-Mali Sanogo Souleyman,nawe ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo guhabwa amasezerano muri Rayon Sports.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nta gihindutse izatangira tariki 16 Ukwakira 2021.

Iyi kipe itaritwaye neza ku isoko,ubu iri gushaka abakinnyi bakomoka hanze kugira ngo bayifashe kuzahatana muri shampiyona dore ko imaze imyaka 2 idaserukira u Rwanda mu mahanga.

Biravugwa ko kandi mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hari abandi bakinnyi bazaturuka muri Mali, Cameroon na Nigeria bazaza mu igeragezwa muri Rayon Sports.


Essombe Willy Onana ufite teinture mu mutwe niwe wasinyiye Rayon Sports