Print

Umuherwe wa 2 ku isi Elon Musk nawe ari mu nzira zo gutandukana n’umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2021 Yasuwe: 1575

Uyu muherwe nyiri SpaceX na Tesla CEO yabwiye Page Six ko nubwo we n’uyu mugore we usanzwe ari umuhanzi mu njyana ya Pop batakibana mu nzu imwe kubera akazi bakora.

Uyu muherwe yavuze ko we n’umugore we basa nk’abatari kumwe gusa Grimes ntaragira icyo atangaza ku mibanire ye na Mr Musk.

Aba batangiye gukundana mu 2018 babyara umwana wabo wa mbere witwa X Æ A-Xii, muri Gicurasi umwaka ushize.

Bwana Musk yavuze ko bombi bafite intego yo gukomeza kurera umwana wabo.

Bwana Musk yabwiye Page 6 ati: "Ahanini akazi kanjye muri SpaceX na Tesla karansaba kuba muri Texas cyangwa gutembera mu mahanga kandi akazi ke ni muri LA." "Ubu ari kumwe nanjye mu gihe Baby X ari mu cyumba byegeranye."

Aba bombi baheruka kugaragara bari kumwe muri Met Gala mu ntangiriro zuku kwezi. Grimes yaciyekuri tapi itukura wenyine ariko yahuye na mugenzi we w’umuherwe imbere muri ibyo birori.

Bwana Musk mbere yari yarashakanye n’umwanditsi wo muri Kanada Justine Wilson, babyarana abahungu batanu: impanga Griffin na Xavier w’imyaka 17, na batatu Damian, Saxon na Kai w’imyaka 15.

Yashakanye kandi inshuro ebyiri n’umukinnyi wa filime wa Westworld witwa Talulah Riley. Bashyingiranywe bwa mbere mu 2010 ariko baratandukana muri 2012. Biyunze nyuma y’umwaka barongera barashakana muri 2013, mbere yo kongera gutandukana muri 2016.

Muri uyu mwaka wa 2021 nibwo umuherwe Bill Gates nawe yatandukanye n’ umugore we. Nanone umukire wa mbere ku isi Jeff Bezos nawe yatandukanye n’ umugore we muri 2019.

Abakire 3 bakomeye ku isi bamaze gutandukana nabo bashakanye mu myaka 2 ishize.