Print

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuyobora ADEPR mu myaka 6 iri imbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2021 Yasuwe: 1663

Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari uyoboye ADEPR mu nzibacyuho,kuri uyu wa 25/9/2021 yatowe n’ Inama Nkuru y’Abashumba yateraniye i Kigali muri Dove Hotel ku Gisozi mu gikorwa cyo gutora abagize Biro Nyobozi nshya ya ADEPR.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba Mukuru, Pasiteri Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije, Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ni Gatesi Vestine, Uwizeyimana Béatrice yatorewe kuba Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga hashyizweho asimbuye Umuhoza Aurélie.

Uretse Uwizeyimana, abandi bari bari muri komite yashyizweho na RGB umwaka ushize.

Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

Mu zindi mpinduka zabaye nuko inyito Umuvugizi w’Itorero yasimbujwe Umushumba Mukuru.

Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

Itangazo rya ADEPR rishyiraho abayobozi bashya b’itorero ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ivugabutumwa n’Abanyamuhamagaro n’Ubuyobozi, Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse.

Rikomeza riti “Igihe cyo kwimika ku mugararagaro Umushumba Mukuru n’Umushumba Mukuru Wungirije muzakimenyeshwa mu minsi iri mbere.’’