Print

Ubudage: Hari amatora avamo usimbura Angela Merkel umaze imyaka 16 ku butegetsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2021 Yasuwe: 615

Kuri uyu iki cyumweru, tariki ya 26 Nzeri, Abadage bari mu matora arangiza ubutegetsi bwa leta yari iyobowe na Angela Merkel.

Amatora yatangiye saa mbili z’igitondo (8:00) bikaba byitezwe ko arangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

Hari binshi biteye inkeke ku byerekeye ibizava mu matora, ariko ikizwi cyo ni kimwe: uzatsinda amatora uwo ari we wese, ni ngombwa ko ashinga leta ihuriwemo na bose.

byitezwe ko amashyaka 3 ari yo ashobora kubona amajwi akwiriyemu ntekoishinga amategeko y’Ubudage, izwi nka Bundestag, ari nayo ishobora kuzatora chancelier/chancellor.

Mu bisanzwe, ishyaka rifite intebe nyinshi mu mu nteko niryo rigena Minisitiri w’Intebe.

Ariko gushinga ihurira bifata umwanya kuko amashyaka yose arigize ategekwa kubanza kwumvikana iagashyira mu masezerano y’ukuntu gutora Minisitiri w’Intebe bigenda.

Iyo bamaze kumvikana ku bintu byose, niho rero abagize inteko ishinga amategeko bahita baterana kugira ngo bemeze Minisitiri w’Intebe.

BBC