Print

Umugore yaciye ibintu kubera amagambo yabwiye umugabo we washakaga kumwirukana bamaranye imyaka 10

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2021 Yasuwe: 5716

Umugore yigometse ku mugabo we washakaga kumwirukana nyuma y’imyaka 10 babana amubwira ko adateganya kugenda, nubwo atamushaka.

Umugore wo muri Ghana wirukanwe n’umugabo we yavuze ko atagenda kuko umugabo we amaze imyaka 10 baryamana

Muri videwo yakwirakwijwe hose, uyu mukobwa ukiri muto avuga ko ntaho afite ho kujya.

Yagaragaje kandi ko umugabo we yamubeshye kubera ko yari afite undi mugore kandi ko kuba yagerageje guhagarika umubano wabo kubera ko batashyingiranywe byatumye yifuza gushyira byose hanze.

Ati“Amaze imyaka icumi aryamana nanjye; aryamana nanjye mu gitondo, nyuma ya saa sita na nimugoroba. None ubu ari kumbwira ngo nsubire kwa mama, sinshobora kugenda. Subiza ibintu byanjye mu cyumba cyacu. ”

Uyu mugore wo muri Ghana uzwi nka Jennifer yabwiye umuturanyi we ko adafite aho ajya kuko yumva akoreshwa n’umugabo we.