Print

Gufuha kwatumye umugore amenagura imodoka y’umugabo we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2021 Yasuwe: 4153

Umugore yafushye cyane ahita agenda yangiza imodoka y’umugabo we nyuma yo gukeka ko yamuciye inyuma asambana n’undi mugore.

Hari abakundana batajya babasha kwihangana iyo bafashe abo bashakanye cyangwa abakunzi babo bababeshya.Ibi bivamo kurwana, bamwe bagakubita bagenzi babo abandi bagahitamo gusenya.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, umugabo yagaragaye ashwana n’umukunzi we kubera ko yangije imodoka ye ihenze,umugore we utavuzwe amazina yavuze ko ari ukubera ko yamuciye inyuma avuye mu rugo ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba nyuma yo kwakira ubutumwa.

Uyu mugore yabwiye umugabo we ko yahisemo kumenagura imodoka ye nyuma yo kubona inyandiko ivuga iti; “Ngwino ufate izi cakes.”

Uyu mugore yavuze ko yamubonye agiye kandi nijoro kubera ko yagiye gushaka imigati yashakaga gukoresha kugira ngo atungure ihabara rye ku isabukuru yaryo.

Yagiye rwose acecetse nyuma yo guhishurwa kandi turakeka ko amashusho namara guhagarara, azakomeza gusaba imbabazi umugabo we.