Print

Mico The Best n’umukunzi we bakoze ubukwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2021 Yasuwe: 1815

Umuhanzi Mico The Best yarushize na Ngwinundebe Clarisse yari aherutse kwambika impeta bakanasezerana imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo.

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 202,Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse bakoze ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali ahitwa Polyclinic St Robert hahoze hitwa Sky Hotel. Habanje imihango yo gusaba no gukwa hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana.

Ubu bukwe bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye birimo Cyusa Ibrahim uri no mu baburirimbyemo, Ndimbati, Uwamwezi Nadege na Emmanuel Ndayizeye wamenyekanye nka Nick muri City Maid n’abandi batandukanye.

Ubukwe bw’uyu muhanzi ntabwo yabutumiyemo abantu benshi bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ku wa 19 Kanama 2021 nibwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kuzabana akaramata. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge witabirwa n’abantu bake cyane barimo umuryango we n’inshuti za hafi.

Basezeranye nyuma y’uko tariki ya 4 Nyakanga 2021, Mico yari yambitse impeta Ngwinundebe Clarisse, amusaba ko bazabana, nyuma y’umwaka urenga bakundana.