Print

Amb.Nduhungirehe na Dr Diane Gashumba banenze United Stars yirukanye umutoza imushinja ubutinganyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2021 Yasuwe: 1103

Amb. Nduhungirehe Olivier na Amb. Dr Diane Gashumba babaye muri Guverinoma y’u Rwanda banenze ikipe ya United Stars yatangaje ko yirukanye umutoza wayo imuziza ko ari umutinganyi.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo hasohotse ibaruwa yasinyweho na perezida w’iyi kipe, Ngendahayo Vedaste ihagarika Mushimiyimana Eric wari umutoza mukuru wayo aho bavuga ko agiye gukorwaho iperereza ku butinganyi buvugwa muri iyi kipe yarezwemo n’abakinnyi.

Uyu mutoza we avuga ko yagambaniwe n’umukinnyi utarakinaga ndetse ko ubu yanigendeye ageze muri Zambia.

Nyuma y’iyi baruwa, abantu bakaba baragiye batanga ibitekerezo bitandukanye aho nka Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko uwahagaritse uyu mutoza ari we wari ukwiriye guhanwa.

Ati “Ubwo icyaha ashinjwa ni ikihe? Giteganywa n’iyihe ngingo y’amategeko ahana? Uwahagaritse uyu mutoza ahubwo niwe wari ukwiye guhanwa, kuko atubahirije ingingo ya 16 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.”

Amb. Dr Diane Gashumba na we avuga ko bidasobanutse kuko n’iyi baruwa banditse imuhagarika izo mpungenge z’abakinnyi zitigeze ziaragazwa.

Ati “Uwamuhagaritse yavanguye! Abakinnyi impungenge bagize ntiyanasobanuye izo ari zo!”

Mu ibaruwa yasinyweho n’abakinnyi bagera ku 10 b’iyi kipe bayobowe na kapiteni wayo, Siborugira Janvier,banditse bagaragaza ko uyu mutoza arengana nta byo yigeze akorera abakinnyi.