Print

Miss Bagwire Keza Joannah yambitswe impeta n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2021 Yasuwe: 1902

Miss Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Miss Heritage wa Miss Rwanda 2015 yatangaje kuri Instagram ko yambitswe impeta iteguza ubukwe n’umukunzi we Murinzi Micheal bamaze igihe bakundana mu ibanga.

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakuru kuri KISS FM yambitswe impeta y’umubano n’uyu mukunzi we mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Nzeri 2021.

Miss Bagwire yashyize kuri konti ye ya Instagram, amafoto amugaragaza yambikwa impeta y’urukundo, anahoberana n’uyu mukunzi we,wamusabye kumubera umugore akabyemera.

Bagwire yanditse ati "Twamaze gufata umwanzuro w’iteka ryose.Rukundo rwanjye wakoze guha ubu buzima igisobanuro.Hari ubuzima bwiza imbere."

Miss Bagwire Keza Joannah akora ikiganiro ‘Girls talk’ kuri Kiss Fm ahuriramo na mugenzi we Cyuzuzo Jean d’Arc.

Uyu mukobwa mu 2018, yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Mount Kenya University.

Mu 2015, uyu mukobwa yahataniye ikamba rya Miss Rwanda yegukana ikamba rya Nyampinga w’Umurage.