Print

Rafael York yahawe ibyangombwa bimwemerera gukinira Amavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2021 Yasuwe: 1501

York azakina umukino u Rwanda ruzakinamo na Uganda wo gushaka tike y’igikombe cy’isi taliki ya 07 Ukwakira uyu mwaka.

Rafael York ukinira Eskilstuna mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède yangiwe gukina umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali igitego 1-0 tariki ya 1 Nzeri kubera ko yabuze ibyangombwa byuzuye bibimwemerera.Ndetse ntiyakinnye umukino u Rwanda rwanganyijemo na Kenya igitego 1-1, tariki ya 5 Nzeri 2021.

Ikipe y’u Rwanda iri kumwe na Mali na Kenya mu itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

York Rafael yavutse ku babyeyi bakomoka muri Afurika barimo nyina w’Umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola, tariki 17 Werurwe 1999 i Gavle muri Suède.

Yatangiye umupira w’amaguru ubwo yari mu ikipe y’abato ya Bryanas IF ayivamo yerekeza muri Sandvikens IF ari na ho yatangiye kumenyekana nk’umukinnyi ufite ejo hazaza heza.

Kuva mu 2014, York yahise azamurwa muri Sandvikens IF ayikinira imikino 38 atsindamo ibitego bitandatu, ubu akaba ari umukinnyi wa AFC Eskistuna ikina Icyiciro cya Kabiri muri Suède.

Mu 2015 ni bwo yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Suède y’Abatarengeje imyaka 16, ayikinira imikino itandatu kugeza mu 2016. Nyuma yakiniye Suède y’Abatarengeje imyaka 19 na yo ayikinira imikino 11 atsindamo igitego kimwe.