Print

Afghanistan: Aba Taliban babujije abogoshi bo mu ntara ya Helmand kudaconga ubwanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2021 Yasuwe: 599

Uwo ari we wese uzabirengaho azahanwa, nkuko polisi y’aba Taliban igenzura iby’idini ibivuga.

Abogoshi bamwe bo mu murwa mukuru Kabul bavuze ko na bo bahawe ayo mategeko.

Ayo mategeko aca amarenga yuko uyu mutwe w’aba Taliban wasubiye mu bihe by’amategeko akarishye yaranze igihe cya mbere wari ku butegetsi, nubwo wari wasezeranyije gushyiraho leta irimo kwigengesera kurushaho.

Kuva bafata ubutegetsi mu kwezi gushize, aba Taliban bahaye ibihano bikomeye abatavuga rumwe na bo.

Ku wa gatandatu, abarwanyi b’uyu mutwe bishe barashe abantu bane bacyekwaho kuba abashimusi, imirambo yabo bayimanika mu mihanda yo mu ntara ya Herat mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Mu itangazo ryo kwihanangiriza ryamanitswe ahogosherwa abantu mu ntara ya Helmand, aba Taliban baburiye ko abogosha bagomba gukurikiza amategeko ya Sharia mu kogosha umusatsi n’ubwanwa.

Iryo tangazo, BBC yabonye, rigira riti: "Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubyinubira".

Umwe mu bogoshi b’i Kabul yagize ati: "Abarwanyi bakomeza kuza baduha amategeko yo kudaconga ubwanwa. Umwe muri bo yambwiye ko bashobora kohereza abagenzuzi biyoberanyije bo kudufata".

Undi mwogoshi, ufite imwe muri za ’salons’ nini cyane muri Kabul, yavuze ko yahamagawe kuri telefone n’umuntu uvuga ko ari umutegetsi muri leta. Ngo amutegeka "kureka gukurikiza inyogosho za kinyamerika" no kutogosha cyangwa ngo aconge ubwanwa bw’umukiliya n’umwe.

Bwa mbere ubwo aba Taliba bari ku butegetsi muri Afghanistan kuva mu 1996 kugeza mu 2001, aba bagendera ku mahame akaze yiyitirira Islam bari baraciye inyogosho zigaragaza kwirekura no gukwega abantu, ari na ko bashimangira ko abagabo batereka ubwanwa.

Ariko kuva icyo gihe, inyogosho yo kumaraho ubwanwa yagiye isakara ndetse n’abagabo benshi b’Abanya-Afghanistan bayoboka za ’salons’ kwishyiraho inyogosho zigezweho.

Ariko abogoshi, badatangazwa amazina mu rwego rwo kubarindira umutekano, bavuga ko aya mategeko mashya ari gutuma bagorwa no kubona imibereho.

Umwe yabwiye BBC ati: "Mu gihe cy’imyaka myinshi ’salon’ yanjye yari ahantu urubyiruko ruza kwiyogosheshereza uko rubishaka rukagaragara mu buryo bugezweho".

Undi yagize ati: "’Salons’ z’ibigezweho n’abogoshi barimo guhinduka ubucuruzi bubujijwe. Aka ni ko kari akazi kanjye mu myaka 15 ishize kandi sintekereza ko nshobora gukomeza [kugakora]".

Undi mwogoshi wo mu mujyi wa Herat mu burengerazuba, yavuze ko nubwo nta tegeko yahawe n’abategetsi, yahagaritse serivisi yo guconga ubwanwa.

Ati: "Abakiliya ntibiyogoshesha ubwanwa [kuko] badashaka kwibasirwa n’abarwanyi b’aba Taliban mu mihanda. Barashaka kwisanisha bagasa na bo".

Nubwo yakatuye ibiciro byo kwiyogoshesha, yabuze icyashara. Ati: "Nta muntu n’umwe witaye ku nyogosho yihariye ye cyangwa ku nyogosho y’umusatsi igezweho".

BBC