Print

Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 36 bagiye kwitegura guhangana na Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2021 Yasuwe: 1381

Umutoza w’ikipe y’igihugu,Amavubi,Mashami Vincent yashyize hanze abakinnyi 36 azakuramo abo azifashisha mu mikino 2 afitanye na Uganda tariki ya 7 n’iya 10 Ukwakira 2021.

Kuri uru rutonde hagaragayemo abakinnyi nka Habarurema Gahungu, myugariro wa Bugesera FC witwa Kato Samuel na Rafael York wamaze kwererwa gukinira u Rwanda.

Umukino ubanza uzakinirwa i Kigali ku ya 7 Ukwakira 2021 mbere yuko umukino wo kwishyura i Kampala ku ya 10 Ukwakira 2021.

Mu mukino uheruka mu ntangiriro z’uku kwezi,u Rwanda rwanganyije igitego kimwe ku kindi na Kenya.

Kugeza ubu u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda E n’inota rimwe mu gihe Mali iriyoboye n’amanota ane, Kenya ifite amanota abiri naho Uganda ifite amanota 2.


Comments

BIKORIMANA eric 27 September 2021

Kbx nibitegure hakiri kare Turebe ko UG twayikuraho amanota byibuze