Umutoza w’ikipe y’igihugu,Amavubi,Mashami Vincent yashyize hanze abakinnyi 36 azakuramo abo azifashisha mu mikino 2 afitanye na Uganda tariki ya 7 n’iya 10 Ukwakira 2021.
Kuri uru rutonde hagaragayemo abakinnyi nka Habarurema Gahungu, myugariro wa Bugesera FC witwa Kato Samuel na Rafael York wamaze kwererwa gukinira u Rwanda.
Umukino ubanza uzakinirwa i Kigali ku ya 7 Ukwakira 2021 mbere yuko umukino wo kwishyura i Kampala ku ya 10 Ukwakira 2021.
Mu mukino uheruka mu ntangiriro z’uku kwezi,u Rwanda rwanganyije igitego kimwe ku kindi na Kenya.
Kugeza ubu u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda E n’inota rimwe mu gihe Mali iriyoboye n’amanota ane, Kenya ifite amanota abiri naho Uganda ifite amanota 2.
Kbx nibitegure hakiri kare Turebe ko UG twayikuraho amanota byibuze