Print

Umunyezamu wa Manchester United yakoze ku mitima ya benshi kubera igikorwa cy’urukundo yakoze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2021 Yasuwe: 3431

Uyu munyegare bivugwa ko yagonganye n’umufana wa Manchester United wari utegerejekureba abakinnyi hanze y’ikibuga cy’imyitozo cya Aon Training Ground.

Man Utd iherutse gutsindwa na Aston Villa ku wa gatandatu ku kibuga Old Trafford igitego 1-0.

Henderson yari atwaye imodoka ye yerekeza muri Aon Training Complex kugira ngo ahure n’umutoza Ole Gunnar Solskjaer hamwe n’umutoza we.

Ariko atitaye ko yashoboraga gukererwa imyitozo, Henderson yavuye mu modoka ye ihenze ya Bentley 4x4 yihutira kureba niba uyu munyegare ameze neza.

Uyu munyezamu w’Ubwongereza, ufite imyaka 24, yahise yihutira kureba uyu mukinnyi w’amagare yikubise hasi.

Henderson yahahagaze umwanya muto kugirango amenye ko nta wakomeretse, mbere yo kwerekeza ku myitozo.

United itangiye gutenguha abakunzi bayo kuko Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yatsinzwe na Aston Villa mu gihe nanone kuwa Gatatu mu gikombe cya Carabao yasezerewe mu cyiciro cya gatatu na West Ham.Hose yatsinzwe igitego 1-0.

Ikipe ya Solskjaer yatangiye neza cyane itsinda imikino ine muri itanu ya shampiyona y’icyiciro cya mbere yari imaze gukina,nyuma yo kugura Raphael Varane na Cristiano Ronaldo na Jadon Sancho utameze neza.