Print

Kigali: Abantu 25 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2021 Yasuwe: 485

Mu bikorwa bya Polisi byabaye mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 23 na 26 Nzeri nibwo Polisi yafashe bariya bantu 25 batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Bose bari bafite igipimo kirenze 0.8 by’umusemburo wa Alukolo.

Ubwo berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeri mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bihoraho bibera mu mihanda yo mu gihugu hagamijwe kurwanya ibitera impanuka birimo no gutwara wanyoye ibisindisha.

Bamwe mu bafashwe batwaye banyoye ibisindisha bicujije ibyo bakoze basaba imbabazi. Nkurunziza Charles umwe mu beretswe itangazamakuru yemeye ko yari yabanje kunywa inzoga mbere yo gutwara moto.

Yagize ati "Nafashwe kuwa Gatanu tariki ya 24 Nzeri, nafashwe saa tatu z’ijoro mfatirwa Kicukiro Centre. Nari nanyoye amacupa abiri y’inzoga, bambwiye guhuha mu kuma basanga mfite igipimo cya 3.12."

Eric Fabrice nawe yavuze ko yafatiwe Kicukiro, abapolisi bamupimye basanga afite igipimo cya 1.5 bya Alukolo.

CSP Sendahangarwa yaburiye bamwe mu bashoferi bakomeje kurenga ku mabwiriza agenga umutekano wo mu muhanda bakirengagiza ko baba bashyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubwandi bakoresha umuhanda.

Yagize ati "Polisi y’u Rwanda yagize igihe kinini cy’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda kandi nubu ntiburahagarara. Ibyiciro byose bikoresha umuhanda bikangurirwa kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda ariko cyane cyane abatwara ibinyabiziga bakangurirwa kwirinda gutwara banyoye ibisindisha. Aba 25 twerekanye uyu munsi bari mu bandi benshi tumaze igihe twerekana bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha."

Yakomeje avuga ko Polisi itazigera ibuza abantu kunywa ariko nanone ntizihanganira abatwara ibinyabiziga byanyoye ibisindisha.