Print

Umuhanzi Ykee Benda yahakanye ibyo kuza mu Rwanda gusura umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2021 Yasuwe: 753

Byavuzwe ko kuwa Gatanu Ykee Benda na Shazz basohokeye muri hoteli yitwa Kaizen iri i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali bahagirira ibihe byiza.

Ykee Benda yahakanye aya makuru avuga ko atigeze agera mu Rwanda,mu kiganiro gito yahaye INYARWANDA dukesha iyi nkuru.Yagize ati:"Ntabwo bishoboka ko nagera mu Rwanda ntavuze, ibyo ni ibinyoma nibereye muri Kampala."

Mu cyumweru gishize nibwo byavuzwe ko uyu muhanzi ukomeye wakoze indirimbo zakunzwe nka Munakampala,Farmer na Superman ari mu rukundo na Shazz umaze iminsi avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ykee Benda nawe yemeje ko akunda uyu mwari w’umunyarwandakazi ndetse ntibahwema kubyerekana biciye mu mafoto bacisha kuri Instagram.

Sharon uri mu rukundo na Ykee Benda yatangiye kwamamara ubwo yavugwaga mu rubanza rwarezwemo Davis D, Kevin Kade n’umufotozi witwa Thierry.

Bashinjwaga kumusambanya kandi ataruzuza imyaka y’ubukure. Baje kugirwa abere bararekurwa.

Yongeye kugarukwaho nanone ubwo yararaga aganira na Kwizera Olivier ku mbuga nkoranyambaga nyamara uyu mukinnyi yari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi birangira bamusezereye.

Ykee Benda, we amaze iminsi ari kwamamaza album nshya ‘Karabo’ aheruka gusohora.

Ni album uyu muhanzi yakoze ahanze amaso no ku bakunzi b’umuziki w’u Rwanda, kuko hariho indirimbo ebyiri yakoranye n’abahanzi Yvan Buravan na Uncle Austin.