Biteganyijwe ko FERWAFA itangaza izi mpinduka kuri uyu wa Kabiri nyuma yo gufata uyu mwanzuro.
Hategerejwe kumenyekana impamvu y’iki cyemezo gusa bishobora guhura n’uburyo bwo gufasha amakipe kwitegura neza cyane ko hari atari yatangira imyitozo.
Mu ibaruwa yagiye hanze,yagaragaje ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya komite nyobozi ya FERWAFA yabaye kuwa 22 Nzeri 2021.
Amakipe arimo Rayon Sports Musanze FC n’izindi ari gukina imikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona.
Muri shampiyona y’uyu mwaka,hahinduwe amategeko arimo ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino ‘’Feuille de match’’ ndetse no mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batanu (5) aho kuba batatu (3) nk’uko byari bisanzwe.
Umukinnyi w’umunyamahanga wese winjiye mu Gihugu aturutse hanze yacyo agomba kuba atarengeje imyaka mirongo itatu (30) y’amavuko.
Umukinnyi w’umunyamahanga uturuka hanze y’Igihugu kandi akaba arengeje imyaka mirongo itatu (30) kugira ngo yemererwe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kuba yarakiniye Ikipe Nkuru y’Igihugu cye nibura mu myaka 3 iheruka.
Ibijyanye n’imyaka y’abakinnyi b’abanyamahanga bivuzwe haruguru ntibireba abakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda cyangwa abazinjira mu Gihugu bakarenza imyaka mirongo itatu (30) baramaze guhabwa ibyangombwa bibemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.
Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).
Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuwa Mbere taliki 02 Kanama 2021 yari yanzuyeko Shampiyona y’icyiciro cya mbere “Primus National League 2021-2022’’ itangira taliki ya 16 Ukwakira 2021.