Print

Umugore wa Martial yabaye inkuru kubera ibyo yakoze kuri Tiktok

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2021 Yasuwe: 3481

Uyu rutahizamu waguzwe Miliyoni 36 z’amapawundi avuye muri Monaco mu mwaka wa 2015 yatangaga icyizere ko azakora amateka mu mupira w’amaguru Iburayi ariko byarangiye asubiye inyuma bidasanzwe.

Martial watsinze ibitego 11 mu mwaka we wa mbere muri shampiyona y’Ubwongereza,yatengushye abamugiriye icyizere ndetse ubu ntakibona umwanya uhagije muri United.

Inshuro imwe gusa niyo uyu Mufaransa yabashije gutsinda ibitego byinshi kurenza muri shampiyona shampiyona ye ya mbere, kuko yatsinze 17 gusa kuva mu mwaka w’imikino 2019/20 amaze gutsinda ibitego 17 gusa birimo bine gusa yatsinze ubushize muri 2020/21.

Martial ntarabasha gutsinda igitego na kimwe nubwo amaze gukina imikino 6 kugeza ubu ariko bigaragara ko umugore we Melanie asa nkaho ashyira amakosa ku mutoza wa United ari nayo mpamvu yakunze igitekerezo cyo kuri TikTok gishyigikira ko Ole yasimburwa na Zidane.

Ubwo yashyiraga hanze videwo yifuriza abamukurikira icyumweru cyiza,Melanie yakiriye igitekerezo kivuga ku mugabo we ko azongera kuzamuka mu mikinire Zidane nagera muri United.

Igitekerezo kigira kiti: "Bwira Anthony ko izuba rizongera kurasa Zidane nahagera."

Uyu mugore yakunze iki gitekerezo cy’uyu mukunzi we bituma benshi bemeza ko we n’umugabo we batishimiye umutoza Ole watangiye gutsindwa cyane kandi yaraguriwe abakinnyi bakomeye.