Print

Ba banya Maroc na Muhire Kevin batangiye imyitozo muri Rayon Sports,Rutahizamu Sanogo arasinya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2021 Yasuwe: 1954

Abakinnyi 2 bakomoka muri Maroc ,Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine batijwe Rayon Sports ku wa Gatandatu na Raja Casablanca yo muri Maroc bafitanye amasezerano y’ubufatanye,batangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma yo kugera mu Rwanda ku Cyumweru, aba bakinnyi bombi bakoze imyitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri mu gitondo bari kumwe n’umukinnyi Muhire Kevin.

Rayon Sports ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira, imaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho yatsinze Musanze FC igitego 1-0 ndetse na AS Muhanga ibitego 3-1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Biteganyijwe ko izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC ku wa Gatatu mu gihe uwa kane uzayihuza na AS Kigali ku wa Gatandatu.

Rutahizamu Rharb Youssef yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu gihe Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati, nawe yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe nk’intizanyo ya Raja Casablanca.

Ikipe ya Rayon Sports kandi yasinyishije rutahizamu Souleymane Sanogo amasezerano y’imyaka 2 ahita anahabwa nimero 9