Print

Perezida Biden arashinjwa gusuzugura inama yagiriwe n’abajenerali bakomeye ba US

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2021 Yasuwe: 1753

Ubuhamya Jenerali Mark Milley na Jenerali Frank McKenzie bagejeje ku nteko ishingamategeko y’Amerika busa nk’ubuvuguruza Perezida Joe Biden, wavuze ko atibuka agirwa inama nk’iyo.

Aba Taliba bafashe ubutegetsi mu kwezi kwa munani, nyuma yuko bigaruriye ibice byinshi by’igihugu mu buryo bwihuse.

Jenerali Milley yavuze ko Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho.

Ku wa kabiri, aba bajenerali babiri bahaswe ibibazo n’akanama ka sena y’Amerika kibanda ku by’igisirikare, bari kumwe na Minisitiri w’ingabo Lloyd Austin.

Ibazwa ryabo ribaye hashize ibyumweru ingabo z’Amerika zivuye ku kibuga cy’indege cy’i Kabul mu buryo bw’akajagari, mu gihe ibihugu bikomeye by’amahanga byashakaga gutahukana abaturage babyo n’Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bingingaga ngo batabarwe.

Igitero cy’ubwiyahuzi cyishe abantu 182 muri icyo gikorwa cyo kuva muri Afghanistan. Abasirikare 13 b’Amerika n’Abanya-Afghanistan batari munsi ya 169 biciwe ku irembo ry’ikibuga cy’indege ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa munani.

Kugumishayo abasirikare

Jenerali McKenzie, nk’ukuriye ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, ni we wahagarikiye kuva muri Afghanistan kwazo.

Ahatwa ibibazo n’abasenateri b’abarepubulikani, yavuze ko yagiye inama yo kugumisha abasirikare bacye 2,500 muri Afghanistan.

Ibi bisa nk’ibivuguruza ibyashimangiwe na Perezida Joe Biden mu kiganiro n’umunyamakuru wa ABC ku itariki ya 19 y’ukwa munani ko atibuka umuntu n’umwe amugira inama nk’iyo.

Jenerali Milley yavuze ko yemeye iyo nama, ariko abajijwe na senateri w’umurepubulikani Dan Sullivan niba amagambo ya Bwana Biden yari "itangazo ritari ukuri", yanze gutanga igisubizo kidaciye ku ruhande.

Nyuma yaho, Jen Psaki, umuvugizi w’ibiro bya perezida bya White House, yavuze kuri iyo ngingo.

Madamu Psaki yagize ati: "Perezida aha agaciro inama y’ukuri ya... abakuru b’ingabo n’igisirikare. Ibyo ntibivuze ko buri gihe yemeranya na yo".

Yavuze ko iyo ingabo ziguma muri Afghanistan nyuma y’itariki ntarengwa yo mu kwezi kwa munani, Amerika yari kuba noneho yinjiye mu ntambara n’aba Taliban.

BBC