Print

Kicukiro:Bafatiwe mu buvumo bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2021 Yasuwe: 922

Ni mu gihe amasengesho agomba kubera mu nsengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Aba bantu 11 bafashwe na Polisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, babasanze bateraniye mu buvumo buherereye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokobe.

Aba bantu baturuka mu itorero rya Pantecote ,baturutse Gahanga, Kigarama, Runda, Gisozi n’umurenge wa Kigarama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati "Byasobanuwe kenshi ko bitemewe ko abantu bateranira ahantu hatazwi barimo gusenga. Bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, nyamara bari barigishijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko bakomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza. Tuributsa abantu ko iriya myitwarire itazihanganirwa."

CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora kubakururira kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 ndetse muri buriya buvumo bakaba bahahurira n’ibibazo byo kubura ubuzima muri ibi bihe by’imvura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bafashije inzego z’umutekano kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza binyuza mu gutanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Abafashwe uko ari 11 bajyanywe muri sitade ya IPRC baraganirizwa nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.