Print

Byiringiro Lague yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2021 Yasuwe: 1424

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na APR FC, Byiringiro Lague, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Kelia. Bombi bazasezerana imbere y’amategeko ku wa Kane w’iki cyumweru.

Byiringiro Lague amaze igihe akundana na Uwase Kelia.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi ukina asatira izamu, yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Kuri ‘status’ ya Instagram ye, yahashyize ifoto y’ibiganza byabo byombi bifatanye nyuma yo kwambika Uwase Kelia impeta, ayikurikiza amagambo agira ati “isezerano ni ubu n’iteka ryose.”

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko ku wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021 mu gihe ubukwe buzaba mu mezi ari imbere.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye ‘casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.