Print

Yuzuye ibyishimo kubera kubyara impanga nyuma y’imyaka 9 yarabuze urubyaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2021 Yasuwe: 1802

Umugore witwa Ogechi Emmanuel n’umugabo we bakomoka muri Nigeria baherutse kwakira impanga nyuma y’imyaka icyenda basenga cyane basaba Imana ko yabaha urubyari.

Uyu mubyeyi mushya yatangaje iyo nkuru kuri Facebook ndetse ashyira hanze ifoto y’abana be bavutse. Yashimiye kandi Imana kuba yarahanaguye amarira yari amaranye imyaka myinshi.

Ati“Nyuma yimyaka 9 ntegereje, Imana ikora ibidashoboka yaranyibutse impa impanga kandi yuzuza umutima wanjye umunezero. Ndasengera abantu bose bizera Imana kugira umugisha nk’uwo, ni wowe ukurikiraho ku rutonde ndetse ndasengera abagore batwite, ko kubyara byagenda neza mu izina rya Yesu ”.