Print

Ibyo utamenye ku mushinga Shaddyboo ari gukorana n’umuherwe ukomeye wo muri Kenya

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 September 2021 Yasuwe: 2578

Kuri uuyu munsi nibwo Shaddyboo yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram, ari kumwe na Eric Omondi ndetse na Rwema Denis basanzwe bakorana bya hafi. Nyuma y’aya mashusho, yasabye abakunzi be gufora icyo we na Eric Omondi bari kubategurira mbese kigomba kujya hanze vuba.

View this post on Instagram

A post shared by Shaddyboo (@shaddyboo_92)

Aya mashusho yatumye benshi bibaza ibyo aribyo, bamwe bavuga ko ari igitaramo, mbese buri wese avuga uko abyumva bitewe n’uko Eric Omondi asanzwe ari icyamamare mu bintu byinshi ariko cyane mu rwenya. Twifuje kumenya uyu mushinga uwo ariwo duhamagara Shaddyboo ntiyatwitaba, duhitamo kwifashisha Rwema Denis ugaragara muri aya mashusho Shaddyboo yashyize hanze, kandi akaba ari nawe wayafashe yifashishije telefone.

Byongeye, Rwema Denis anakorana na Shaddyboo bya hafi. Mu kiganiro kigufi twagiranye, nawe yemeje ko umushinga uhari kandi wamaze no gufatirwa amashusho, cyokora avuga ko ukiri ibanga anatangaza igihe uzagira hanze. Yagize ati" Umushinga urahari ariko uracyari ibanga kuko hari n’ibintu twashutinze n’ubundi, ntabwo rero twabishyira hanze mbere. …