Print

Umugore utagiraga aho aba yahwereye ubwo shebuja yamuhaga inzu yo kubamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2021 Yasuwe: 3363

Kugira ngo amenye ikibazo cy’uyu mugore, shebuja yihinduye nk’umukozi mushya muri sosiyete itanga amahugurwa bikozwe na Angel.

Umushahara w’uyu mugore nawo warazamuwe uba $ 14,000 (N5,761.000) kuko yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi wungirije.

Uyu mugore yavuze ko yahoze ari umuyobozi wa restaurant hanyuma aza guterwa inda yirukanwa ku kazi aho byarangiye abuze aho aba.

Uyu mugore ari kubara iyi nkuru ye ntiyari azi ko umuntu uri kumwumva ari umuyobozi we wihinduranyije.

Shebuja yari yihinduye yigira umukozi kugira ngo yumve ibibazo by’abakozi be ari nabwo yumvise agahinda k’uyu mugore wari udafite aho kuba.

Uyu mugore yatumiwe mu kirori atazi ibirakivugirwamo ahageze amenyeshwa ko yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi wungirije ndetse ahita ahabwa akayabo ka $250,000 ko kugura inzu yo kubamo.

Umuyobozi we yaramubwiye ati "Sinshaka ko wongera kuba muri iriya nzu y’abatagira aho baba."

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje Angel amaze kwakira iyo sheki,ahita yitura hasi kubera gutungurwa.Nyuma yaje kuvuga ati "Ngiye kubwira abana banjye ko tutazongera kubura aho kuba,tugize iwacu."