Print

Ngoma: Polisi yafashe abakwirakwizaga amafaranga y’amiganano ibihumbi 678,000

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2021 Yasuwe: 468

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe ku bufatanye n’abaturage nyuma y’aho bari bamaze kwishyura umuntu amafaranga ibihumbi 50 asanga ni amiganano.

Yagize ati” Uko ari Babiri bagiye ku mukozi wa kimwe mu bigo bitanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga kuri telefoni. Umwe muri bo yamusabye kumushyirira amafaranga kuri konti ye ya telefoni, amubikiraho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Mu gihe yarimo kubara ayo mafaranga bari bamuhaye (inoti z’ibihumbi Bibiri) yumva ni nk’ibipapuro agira amacyenga arashishoza.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko uwo mucuruzi nyuma yo gushishoza yahise abona ko ayo mafaranga ari amiganano ahita atabaza abantu baratabara. Abaturage bahise bakurikira ba bantu barabafara bahita bahamagara Polisi.

Ati” Abaturage bamaze gufata bariya bantu bahise bahamagara Polisi, ihageze yasanze bariya bantu uko ari babiri bafite igikapu kirimo amafaranga. Harimo inoti nshya 38 z’ibihumbi bitanu, (190,000FRW), harimo inoti nshya 219 z’ibihumbi Bibiri(438,000FRW) ukongeraho bya bihumbi 50 bari bahaye umukozi w’isosiyete y’itumanaho(Agent).”

Bariya bantu bamaze gufatwa bavuze ko ariya mafaranga bayahawe n’umuntu wo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze kugurishaho amabuye y’agaciro, ariko nta byangombwa bafite bigaragaza ko bacuruza amabuye y’agaciro nta n’ikimenyetso kigaragaza ko bayagurishije koko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gushimira abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa ariko anakangurira abaturage kuba maso bakirinda umuntu wese wabashuka, kandi bakajya bihutira gutanga amakuru.

Ati” Abaturage bagaragaje uruhare rwabo mu kwicungira umutekano kuko bakimara gutabazwa bahise bakurikira bariya bantu barabafata, bagize neza gutabara mugenzi wabo. Turongera gukangurira abaturage ko abantu nka bariya bariho barimo kugenda bambura abantu. Turakangurira abantu kuba maso bakajya bashishoza, niba ari uwishyuye amafaranga babanze basuzume ayo mafaranga ko ari mazima, hari n’abagenda bizeza ibitangaza abaturage bagamije kubambura.”

Bariya bantu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo kugira ngo hakorwe iperere. Kazoza nubundi yari amaze iminsi ashakishwa acyekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, Sinigenga we inkiko zari ziherutse kumukatira igifungu cy’imyaka ibiri kubera ubucuruzi bwa magendu, umwaka umwe yarawufunzwe undi urasubikwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).