Print

Antonio Conte yibasiye Thomas Tuchel kubera Romelu Lukaku

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2021 Yasuwe: 2576

Lukaku yongeye kugaruka muri Chelsea aguzwe miliyoni 98 z’amapawundi muri iyi mpeshyi,yahise atangira kwigaragaza kuko yatsinze ibitego bine mu mikino ine ye ya mbere.

Icyakora, Conte wakoranye na Lukaku muri Inter Milan, atekereza ko hari byinshi byaturuka kuri uyu rutahizamu kandi akizera ko Chelsea igomba kumukoresha mu buryo butandukanye nyuma yo kunanirwa gutsinda igitego ku mukino wa gatatu yikurikiranya Chelsea FC yaraye itsinzwemo igitego 1-0 na Juventus kuri uyu wa gatatu muri Champions League.

Conte yabwiye Sky Sport Italia ati "Ndatekereza ko ashobora gukora neza, cyane cyane akoresheje ubuhanga bwe, ’.

Asanzwe ari ku rwego rwo hejuru cyane, ariko umukinnyi agomba gukomeza gutera imbere kugeza umunsi asezeye.

’Mu mukino, hari igihe Lukaku agomba gufashwa, uretse,ibyo n’umwe mu bakinnyi bakomeye bakina imbere bagoye guhangana nabo, kuko ashobora kwangiza ahantu hose mu kibuga.

Iyo ufite umukinnyi ukina mbere nkawe, ugomba kumukoresha kandi sinkeka ko Chelsea irabasha kumenye neza uburyo bwo kumukoresha.

Nibabasha kumenya gukoresha Lukaku,Chelsea izaba ari imwe mu makipe agoye cyane gutsinda muri UEFA Champions League y’uyu mwaka.

Conte aheruka guhesha igikombe cya Serie A ikipe ya Inter Milan nyuma y’imyaka 10 cyarigaruriwe na Juventus ndetse Lukaku yatsinze ibitego 24 muri shampiyona.

Conte yakomeje yibasira Thomas Tuchel utoza Chelsea ati ’Umutoza aba mwiza iyo ashobora kuzamura urwego rw’ abakinnyi. Ndatekereza ko twakoranye akazi keza na Romelu mu myaka ibiri ishize .

’Ni rutahizamu wihariye. Kwemerera Lukaku kugera mu rubuga rw’amahina, ni akaga. Ariko, iyo atangiriye hagati, aba yihuta bidasanzwe. Biragoye cyane kubona umukinnyi utsinda cyane,unashobora no kwiruka mu kibuga hagati.

’Ibi nibyo mbona no kuri Erling Haaland. Namaze igihe kinini nkurikirana Lukaku nza no kumwifuza igihe nari muri Chelsea,nubwo yari muri West Brom.